UNILAK ruhongore rwiza,
Sugira nyamibwa iberewe;
Uburere utanga ni bwiza,
Buboneye Igihugu cyacu
Abo wareze, abo urera
N’abakugana bose
Duhagurukanye ishema
Ngo tukuvuge ibigwi,
Uri imwe mu nkingi zihamye z’amajyambere
U Rwanda rugutezeho byinshi.
Shora imizi hora uganza hose,
Urenge n’imbibi z’u Rwanda,
N’abatakuzi bakumenye,
Bamenyeshe agaciro kawe,
Abakumenye tuzahora tukuzirikana,
Waduhaye ubumenyi,
Uduha no kumenya Imana,
Intego yawe ni nziza, nisakare hose
Ibe umurage mwiza kuri bose.
UNILAK komeza intego yawe,
Ntuzigere uyitezukaho,
Ari ubumenyi n’ubupfura,
Bigwize mu baguhitamo,
Maze aho uzajya hose
Bajye bakwamamaza
Imbuto wababibyemo
Ibe urumuri rwiza,
Tera imbere, gira ijambo UNILAK nziza,
Ganza uri inyamibwa ikwiye u Rwanda.